Guhindura mu Kinyarwanda no Kwandika ku bitambaro

Want create site? Find Free WordPress Themes and plugins.

Kigali, ku wa 05 Ukwakira 2018

ITANGAZO RYO GUTANGA ISOKO

Ubuyobozi bw’ikigo cya SOS Children Villages Rwanda buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi ko hari isoko ryo kugemura ibi bikurikira:

Lot ya 2:

  • Guhindura mu Kinyarwanda no Kwandika ku bitambaro (cotton slides) ubutumwa bujyanye no kwita ku buzima bwo mu kanwa. Ibitambaro bigomba kuba ari umweru byo mu bwoko bwa “Americana”, sets 13. Set igizwe n’ibitambaro 12, bishushanyijeho n’irangi ridacuya (Cotton slides). Buri gitambaro kingana na cm 117 z’uburebure na cm 73 z’ubugari

Ibyo usaba iryo soko agomba kuba yujuje:

  1. Gutanga proforma ikubiyemo ibiciro.
  2. Icyemezo cya RDB kimushyira mu rwego rw’abikorera.
  3. Ikoreshwa ry’imashini z’ikoranabuhanga mu gutanga inyemezabuguzi z’ibyacurujwe (EBM)
  4. Kuzana icyemezo/ibyemezo byo kuba asanzwe akora andi masoko ajyanye n’ibikenewe byavuzwe muri iri tangazo (experience).
  5. Kuzana sample/echantillon yibyo azagemura ku kigo gitanze isoko.

Ababyifuza kandi bujuje ibisabwa basabwe kuzana dosiye zisaba isoko ku biro bya  SOS Children’s Villages Rwanda biherereye ku Kacyiru bitarenze ku wa mbere taliki 15 Ukwakira 2018.

Uzatsindira isoko azameshwa mu nyandiko

Bikorewe i Kigali kuwa 05/10/2018.

Amon NKURUNZIZA                                                             Aimee MUZIRANENGE

                                                                                              Director of Fund Development and Communication

Family Strengthening and                                                     SOS Children’s Villages

Alternative Care Advisor

SOS Children’s Villages

Did you find apk for android? You can find new Free Android Games and apps.
(Visited 6 times, 1 visits today)
%d bloggers like this: