Want create site? Find Free WordPress Themes and plugins.

ITANGAZO RY’AKAZI

Aho akazi gaherereye:          Umurenge wa Kinyinya, Akarere ka Gasabo

Igihe Akazi kazatangirira:    01/03/2019

Umushahara:                          Ugenwa hashingiwe ku bushobozi bwa SACCO n’ubwumvikane hagati y’umukozi n’umukoresha.

Ubuyobozi bwa Sacco Icyerekezo Kinyinya (SIK) buramenyesha abantu bose babyifuza kandi babifitiye ubushobozi, ko SIK ishaka gutanga akazi ku myanya ikurikira:

  1. UMUCUNGAMUTUNGO

Usaba akazi agomba kuba yujuje ibi bikurikira:

  • Kuba ari umunyarwanda;
  • Kuba afite impamyabushobozi / impamyabumenyi y’amashuri makuru mu bijyanye n’icungamutungo, ibaruramari, cyangwa ubucuruzi;
  • Kuba atarigeze akatirwa n’inkiko igihano cy’igifungo cy’amezi atandatu no hejuru yacyo;
  • Kuba atarigeze yirukanwa mu kazi;
  • Kuba ashobora gukorera no gutura mu murenge wa Kinyinya;
  • Kuba yerekana uburambe mu kazi nibura bw’imyaka 3
  • Kuba yarigeze gukora mu myanya y’ubuyobozi cyangwa agikora mu kigo cy’imari iciriritse cyangwa Banki z’ubucuruzi mu Rwanda, afite ikibigaragaza byaba ari akarusho;
  • Kuba azi gukoresha neza Mudasobwa cyane cyane Word na Excel afite n’uburambe mu gukoresha ikoranabuhanga ry’ibaruramari;
  • Kuba azi neza kuvuga no kwandika uririmi rw’icyongereza cyangwa igifaransa, azi neza izo ndimi zombi byaba ari inyongera ikomeye;
  • Kuba agira ibanga, ari indakemwa mu mico no mu myifatire, atarigeze avugwaho ibijyanye na Ruswa n’ibindi bisa nayo, yerekana ko ashoboye ubuyobozi;
  • Kuba afite nibura imyaka 25 y’amavuko ariko atarengeje 45;
  • Kuba yahita atangira Akazi nta zindi mbogamizi
  • Kuba afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Driving license B) byaba ari akarusho.

Dosiye isaba akazi igomba kuba igizwe n’ibi bikurikira:

  1. Ibaruwa yandikiwe Umuyobozi w’inama y’Ubutegetsi ya SACCO ICYEREKEZO KINYINYA isobanura neza impamvu yumva yifuza kandi yashobora gukora ako kazi;
  2. Umwirondoro wanditse neza kandi utarengeje impapuro 3 (3Pages),
  3. Fotokopi y’impamyabushobozi / impamyabumenyi y’icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza yatanzwe na Kaminuza cyangwa ishuri rikuru izwi kandi yemewe mu Rwanda,
  4. Fotokopi y’indangamuntu,
  5. Ibindi byangombwa byafasha inama y’ubutegetsi ya SIK kumva neza ubushobozi n’inararibonye by’usaba

Dosiye zisaba akazi zigomba kuba zageze ku biro bikuru bya SACCO ICYEREKEZO KINYINYA bitarenze tariki ya 14/02/2019 saa kumi n’imwe z’umugoroba (17h00).

Abasabye akazi batazarobanurwa gukora ikizamini bishingiye kukutuzuza ibyasabwe ntibazahamagarwa. Hazamenyeshwa gusa abujuje ibyasabwe kuza gukora ikizamini.

 

Bikorewe i Kinyinya, Kuwa 31 Mutarama 2019

 

Eng. MUTSINDASHYAKA André

Perezida w’Inama y’Ubutegetsi ya SIK

Did you find apk for android? You can find new Free Android Games and apps.
(Visited 7 times, 1 visits today)